Atlético de Madrid yashyize umukono ku
masezerano y’ubufatanye na "Visit Rwanda", ikirango cy’ubukerarugendo
cy’u Rwanda, kugeza ku wa 30 Kamena 2028. Ibi byatumye u Rwanda ruba igihugu
cya mbere cyo muri Afurika gifitanye ubufatanye na Atlético de Madrid.
Imyambaro y’abakinnyi: Ikirango cya "Visit
Rwanda" kizagaragara ku myambaro y’imyitozo n’iy’ishyuha y’ikipe y’abagabo
mu mikino itanu ya nyuma ya La Liga y’uyu mwaka, ndetse no mu Gikombe cy’Isi
cy’amakipe. Guhera mu mwaka w’imikino utaha, kizagaragara no ku
myambaro y’imyitozo n’iy’ishyuha y’ikipe y’abagore, ndetse no ku mugongo
w’imyambaro y’imikino y’amakipe yombi.
Ibindi bikorwa: "Visit Rwanda" izaba
umuterankunga wemewe mu byiciro bitatu: Umufatanyabikorwa w’imyitozo, ahantu
nyaburanga, n’umutera nkunga wa kawa y’iyi kipe.
Ibirango byayo bizagaragara mu kibuga cya Riyadh Air Metropolitano, ku mbuga
nkoranyambaga z’ikipe, no mu bikorwa bigenewe abafana.
Impamvu y’ubufatanye
Jean-Guy Afrika, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Development Board, yavuze ko ubu bufatanye bugamije kumenyekanisha u Rwanda nk’ahantu heza ku bashoramari, ba mukerarugendo, no guteza imbere impano z’urubyiruko binyuze mu mikino.
Óscar Mayo, Umuyobozi ushinzwe imari n’imikorere muri Atlético de Madrid, yashimye ubu bufatanye, avuga ko "Visit Rwanda" ari umufatanyabikorwa ukomeye mu rugendo rw’iyi kipe rwo kwagura izina ryayo ku rwego mpuzamahanga..
Ubufatanye bwa "Visit Rwanda" nandi makipe
URwanda rusanzwe rufitanye ubufatanye na:

-Arsenal FC (2018): Ikirango cya "Visit
Rwanda" kiri ku kaboko k’imyenda y’abakinnyi.
-Paris Saint-Germain (PSG) (2019): Ikirango kigaragara ku myambaro y’imyitozo y’abakinnyi.
-FC Bayern Munich (2023): Harimo no gushyiraho ishuri ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Nubwo ubu bufatanye bwashimwe na benshi, hari impungenge zagaragajwe n’ibihugu bimwe, nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, bijyanye n’uruhare rw’u Rwanda mu bibazo by’umutekano mu karere.
Nubwo hari impaka kuri aya masezerano, URwanda rukomeje gukoresha imikino nk’inzira yo kumenyekanisha igihugu no guteza imbere ubukungu bushingiye ku bukerarugendo. Ubu bufatanye na Atlético de Madrid ni intambwe ikomeye mu rugendo rwo kumenyekanisha u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, binyuze mu mikino.

Post a Comment