Cristiano Ronaldo Umukinnyi w’Icyamamare Ufite Umuryango Umutera Imbaraga

 Nubwo afite imyaka 40 n’imyenda myinshi y’ibikombe, Cristiano Ronaldo ntaragabanya umuvuduko mu kibuga. Aracyafite intego, ishyaka, n’urukundo rukomeye ku muryango we, wifitemo abana batanu n’umukunzi we Georgina Rodríguez bamaze imyaka irenga icyenda babana.

Cristiano amaze imyaka ibiri akinira ikipe ya Al-Nassr FC yo muri Saudi Arabia, aho abona umushahara w’agatangaza ugera kuri miliyoni $200 ku mwaka, harimo n’amasezerano y’ubucuruzi. Nubwo akomeje kubica bigacika mu kibuga, ni mu rugo aho yerekana uruhande rundi rw’ubuzima bwe.

“Abana banjye ni nka njye. Ntibyo mbigisha, babibona. Iyo natsinzwe ndababara, rimwe na rimwe nkarira, na bo barabikora. No mu rugo turahatana,” yavuze mu kiganiro na Rio Ferdinand mu 2024.

Mu muryango we harimo Cristiano Jr. w’imyaka 15, umukinnyi muto w’inkwakuzi ukinira Al-Nassr Academy. Hari kandi impanga Mateo na Eva Maria bavutse muri 2017 ku buryo bwa surrogacy, hamwe na Alana Martina na Bella Esmeralda, bavutse ku mukunzi we Georgina.

Georgina Rodríguez, wahoze ari umukobwa ushinzwe kwakira abakiriya muri Gucci i Madrid, yahuye na Ronaldo mu 2016. Ubu ni umugore w’icyubahiro mu muryango, kandi akunda abana bose nk’abe, harimo n’abo atabyaye. Ronaldo na we yamwise “umugore w’ubuzima bwanjye” nubwo batigeze batangaza niba barashyingiranwe ku mugaragaro.

“Ubuzima bwanjye ni umuryango. Iyo turi kumwe mu rugo, twumva tumeze nk’abari mu isi yacu bwite,” yavuze Ronaldo.

Ubwo yatsindaga ibitego bibiri muri shampiyona y’igihugu mu Ugushyingo 2024, yavuze ko atiteguye gusezera vuba, ariko igihe kizagera. Nta gahunda afite yo kuba umutoza, ariko ashobora kuzinjira mu bijyanye no gutunga amakipe cyangwa ubucuruzi bw’imikino.

 Amafoto y’Umuryango wa Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez







Cristiano Ronaldo ni icyamamare mu mupira w’amaguru, ariko mu muryango ni Papa nk’abandi wuzuye urukundo, intego, n’umurava. Nibyo bituma abana be bamufatiraho urugero buri munsi.


tanga igitekerezo

Previous Post Next Post