Inter Maimi yaraye isezerewe na Paris Saint-Germain naho Bayern Munich ikuramo Flamengo mu gikombe cy’isi cy’Amakarebe

Imikino yabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 29 Kamena 2025, yabereye kukibuga Mercedes-Benz Stadium ,Hard Rock Stadium iri mu mujyi wa Miami Gardens na Atalanta.

Umukino wabanje ni uwa Paris Saint-Germain yihanangiriza  Inter Miami iyitsinda ibitego 4-0. Ni ibitego byose byagiyemo  mu gice cya mbere gusa, iyi kipe ya InterMiami ya Lionel Messi yatsinzwe irushwa kuburyo bugaragara cyane.

Ku munota wa gatandatu n’uwa 39 y’umukino, João Neves yatsinze ibitego bibiri, ku wa 44 myugariro wa Inter Miami, Tomas Aviles, yitsinda igitego  gatatu, Achraf Hakimi  ku munota wa gatatu w’inyongera ku gice cya mbere bayishyizemo icya 4 birangira  igice cya mbere ari ibitego 4-0.

Inter Miami nyuma yo gusezererwa ,Paris Saint-Germain yategereje ikipe igomba kuva hagati ya Bayern Munich na Flamengo, dore ko wari umukino ukomeye cyane  wari utegerejwe n.abakunzi baruhago bataribake.

Bayern Munich  yatangiye yitwara neza  mu mukino ibona ibitego bibiri hakiri kare cyane, kuko Erick Pulgar yitsinze ku munota wa gatandatu, no kuwa cyenda  Harry Kane ashyiramo icya kabiri.

Flamengo nayo k’umunota wa 39  Gerson yatsinze igitego cyayo cya mbere , nubwo ku wa 41 Leon Goretzka yashyizemo icya gatatu cy’iyi kipe ya Bayen.

Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 3-1, mugice cya kabiri Jorginho ashyiramo icya kabiri cya Flamengo ndetse na Harry Kane ashyiramo icya kane cyahesheje intsinzi Bayern Munich birangira ari ibitego 4-2.

 Bayern Munich izahura na PSG mu mukino ukomeye uzakurikira . Ni umukino uzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Nyakanga 2025 muri 1/4.

 







                      Harry Kane  yitwaye neza mu mukino


                                         



                     ibyishyimo kubakinnyi ba Bayen nyuma yumukino

tanga igitekerezo

Previous Post Next Post