Banki y’Isi binyuze mu Nama y’Ubutegetsi yemeje gutanga
inkunga ya miliyoni 100$ (asaga miliyari 144 Frw) mu mushinga wo kuvugurura
ubwikorezi mu Mujyi wa Kigali uzwi nka Rwanda Urban Mobility Improvement
(RUMI).
Uyu mushinga ugamije guteza imbere uburyo bw’ubwikorezi
burambye, butangiza ibidukikije kandi bubereye buri wese. Uzafasha kongera
amahirwe y’imirimo ndetse no koroshya uburyo bwo kugera ku serivisi
zitandukanye mu mujyi.
Inkunga izatangwa binyuze mu Ihuriro Mpuzamahanga
ry’Iterambere (IDA), ishami rya Banki y’Isi ryita ku gufasha ibihugu bikiri mu
nzira y’amajyambere.
Ibikorwa by’ingenzi birimo gushyiraho umuhanda wihariye wa
bisi, kwagura inzira z’abanyamaguru n’abanyamagare, gukoresha bisi zikoresha
amashanyarazi, kubaka sitasiyo zo kuzuza amashanyarazi kuri izo bisi, kugabanya
umuvundo w’imodoka no kuvugurura Gare ya Nyabugogo.
Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Bwana Sahr Kpundeh,
yavuze ko uyu mushinga uzafasha by’umwihariko abagore n’urubyiruko kubona
imirimo no kugera kuri serivisi zoroshye mu mujyi wa Kigali.
Ati: “Uyu mushinga uzafasha Kigali kugera ku ntego yo kugira
ubwikorezi bwiza, butekanye kandi burengera ibidukikije. Hagamijwe gutuma
abantu bose bashobora kugenda neza kandi ntawe uhejwe.”
RUMI kandi izafasha guhangana n’ingaruka z’ihindagurika
ry’ibihe nka imyuzure ikunze kuzahaza Gare ya Nyabugogo, bityo ubwikorezi
bukazakomeza gukorwa nta nkomyi.
Mu myaka iri imbere, bisi z’amashanyarazi zizafasha
kugabanya imyuka yanduye yoherezwa mu kirere mu rwego rwo kugera ku ntego yo
kugabanya imyuka yangiza ikirere byibura ku kigero cya 38% bitarenze 2030.
Post a Comment