Stade Amahoro yabaye ikibuga cy’amateka kuri uyu wa Gatanu,
ubwo ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania yatsindaga Rayon Sports ibitego
3-1, mu mukino udasanzwe wo kwizihiza Umunsi w’Igikundiro 2025. Ni ibirori
byahuje umupira w’amaguru n’ibyishimo by’abafana, ariko byarangiriye Rayon
Sports ku ntsinzi itayibereye.
Ibyishimo by’abafana b’ubururu n’umweru byaturitse hakiri
kare ku munota wa mbere, ubwo ikosa ry’umukinnyi wa Yanga SC Andambwile ryahaye
umunyezamu Djigui Diara ishyano ryo gufata nabi umupira, ugahita usanga inzira
y’izamu, uba igitego cya mbere cya Rayon Sports.
Nyamara ibyo ntibyatinze guhinduka, kuko ku munota wa 26, rutahizamu w’Umunya-DR Congo Andy Boyeli yishyuriye Yanga, nyuma yo kubona umupira wacomekanywe neza na Pacome Zouzoua umukinnyi waje kuba umutima w’itsinda rya Yanga muri uyu mukino. Uyu Munya-Côte d’Ivoire yakomeje kugaragaza ubuhanga bukomeye, ndetse ku munota wa 45, yongera gutungura ubwugarizi bwa Rayon Sports atsinda igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye raturutse inyuma y’urubuga rw’amahina.
Rayon Sports yagerageje kwisubiza mu gice cya kabiri, ikora impinduka zagaragaje icyizere. Tambwe Gloire na Sindi Jesus Paul binjiye mu kibuga batanga umuvuduko mushya, bacisha imipira ku mpande n’ahagana hagati. Ariko ubukomere bwa Yanga bwakomeje kugaragara, ndetse ku minota ya nyuma y’umukino, kapiteni Bakary Mwamnyeto yashyize akadomo atsinda igitego cya gatatu ku mutwe nyuma ya koruneri itunganyije neza.
Nubwo Rayon Sports itabashije kwegukana igikombe, ibirori by’uyu mwaka byongeye kuba urubuga rwo kumurikira abafana bayo intwaro nshya z’umwaka w’imikino, bigaragaza icyizere ko urugendo rwo gushaka ibikombe bizaza rukomeje, ndetse n’umwuka w’ubwitange n’ubumwe hagati y’ikipe n’abayikunda ukaba urushaho gukomera.
Post a Comment