Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 30 Kamena 2025, mu Rwanda hatangijwe ku mugaragaro ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cy’amashuri abanza by’umwaka w’amashuri wa 2024-2025. Uyu muhango nyir’izina wabereye ku ishuri GS Institut Filippo Simaldone riherereye mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, ukaba wayobowe na Minisitiri w’Uburezi, Bwana Joseph Nsengimana.
Minisitiri w’Uburezi yashimangiye ko ibizamini bya Leta ari igice cy’ingenzi mu ireme ry’uburezi bw’u Rwanda, ashimira uruhare rw’ababyeyi, abarimu ndetse n’ubuyobozi bw’ibigo mu gutegura abana neza. Yagize ati:
“Iki ni igihe cy’ingenzi ku mwana w’Umunyarwanda. Leta izakomeza guteza imbere uburezi bufite ireme, no kurengera ubunyangamugayo mu gihe cy’ibizamini.”
Uyu muhango kandi witabiriwe na Madamu Urujeni Martine, Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza y’Abaturage, wavuze ko uburezi ari moteri y’iterambere, bityo buriwese akwiye kugira uruhare mu gutuma abana batsinda neza.
Mu gihugu hose, ibizamini biteganyijwe gukorwa n’abanyeshuri 220,840, barimo abakobwa 120,635 n’abahungu 100,205. Ibi bigaragaza ko abakobwa bakomeje kugira uruhare runini mu burezi, bijyanye n’ihame ry’uburinganire.
Amasomo abanyeshuri bazakoramo ibizamini ni:
. Ikinyarwanda
. Icyongereza
. Imibare
. Ubumenyi bw’Isi (Social Studies)
. Ubumenyi bw’Ibinyabuzima n’Ikoranabuhanga (Science)
Ibizamini biteganyijwe gukorwa mu minsi itatu, kuva ku wa Mbere tariki ya 30 Kamena kugeza ku wa Gatatu tariki ya 2 Nyakanga 2025.
Minisitiri Nsengimana yasoje asaba abarezi n’ababyeyi gukomeza gushyigikira abana babo muri iki gihe, anashimangira ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zose kugira ngo ibizamini bigende neza kandi mu mucyo.
Post a Comment