Imikino yabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya
29 Kamena 2025, yabereye kukibuga Mercedes-Benz Stadium ,Hard Rock Stadium iri
mu mujyi wa Miami Gardens na Atalanta.
Umukino wabanje ni uwa Paris Saint-Germain yihanangiriza Inter Miami iyitsinda ibitego 4-0. Ni ibitego
byose byagiyemo mu gice cya mbere gusa,
iyi kipe ya InterMiami ya Lionel Messi yatsinzwe irushwa kuburyo bugaragara
cyane.
Ku munota wa gatandatu n’uwa 39 y’umukino, João Neves yatsinze
ibitego bibiri, ku wa 44 myugariro wa Inter Miami, Tomas Aviles, yitsinda igitego gatatu, Achraf Hakimi ku munota wa gatatu w’inyongera ku gice cya
mbere bayishyizemo icya 4 birangira
igice cya mbere ari ibitego 4-0.
Inter Miami nyuma yo gusezererwa ,Paris Saint-Germain yategereje
ikipe igomba kuva hagati ya Bayern Munich na Flamengo, dore ko wari umukino
ukomeye cyane wari utegerejwe n.abakunzi
baruhago bataribake.
Bayern Munich yatangiye yitwara
neza mu mukino ibona ibitego bibiri
hakiri kare cyane, kuko Erick Pulgar yitsinze ku munota wa gatandatu, no kuwa
cyenda Harry Kane ashyiramo icya kabiri.
Flamengo nayo k’umunota wa 39
Gerson yatsinze igitego cyayo cya mbere , nubwo ku wa 41 Leon Goretzka
yashyizemo icya gatatu cy’iyi kipe ya Bayen.
Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 3-1, mugice cya kabiri
Jorginho ashyiramo icya kabiri cya Flamengo ndetse na Harry Kane ashyiramo icya
kane cyahesheje intsinzi Bayern Munich birangira ari ibitego 4-2.
Bayern Munich izahura na
PSG mu mukino ukomeye uzakurikira . Ni umukino uzaba ku wa Gatandatu, tariki ya
5 Nyakanga 2025 muri 1/4.
Post a Comment