Inkuru ya kababaro
Umufana ukomeye w ikipe ya mukura ndetse akaba n umufana w amavubi MUKANEMEYE Madeline wamenyekanye nka mama mukura yitabye imana ku myaka ijana nitatu (103 age).
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 3 kanama 2025 nibwo hamenyekanye inkuru ya kababaro ko mukanemeye yamaze kwitaba imana.
Mu makuru yatangajwe n umufana wa mukura gatera edmond nuko uyu mukecuru yitabye imana azize ubupfu rutunguranye.
Uyu mukecuru yabonye izuba mu mwaka 1922 Nibwo mukaneme yabonye izuba mu mudugudu wa ka bitoki mu kagari ka binazi mu murenge wa save aho mu karere ka gisagara, ni umuhererezi mu bana umunani bavukana, yize amashuri abanza ariko yacikiza ageze mu mwaka wa gatatu, arangije ajya gukora akazi ko gutekera ababikira mu karere ka nyaruguru ikibeho . Mu mwaka 1965 nibwo yashatse yari afite imyaka igera kuri 43 y amavuko ariko nta mwana yigeze abyara.
Muri 2022 uyu mukanemeye yigeze gutangariza kimwe mu kinyamakuru cya hano mu rwanda mutima z umupira w amaguru yazigize kuva kera akiga mu mashuri abanza ndetse yakundaga no kuwukina yavuze ko yakundaga kujya kureba abahungu bari gukina ndetse nawe agakina nabo.
Mu mwaka 1963 nibwo uyu mukanimeye yatangiye gufana ikipe ya mukura kuva yashingwa kugera kuri iyi tariki atabarutse nta yindi kipe yigeze afana kuva ya minya mukura.
Uyu kandi yavuze ko afana ikipe y amavubi n ikipe y'igihugu uyu yabamufana ukomeye cyane yisiga amarangi igihe ikipe ye yakinnye kandi yagaragaye mu ma so ndetse n amashusho yagiye gushyigikira nyakubahwa paul kagame igihe yarari kwiyamamaza mu matora y umukuru w igihugu 2024.
Abanyarwanda twese tubabajwe n urupfu rw uyu mukecuru n'abakunzi b umupira byatugoye kubyakira ariko imana mwakire mu bayo kandi imuhe iruhuko ridashira.
Post a Comment