Ku wa Gatanu tariki ya 15 Kanama 2025, mu birori by’Umunsi w’Igikundiro
Rayon Sports yerekanye ku mugaragaro
urutonde rw’abakinnyi izifashisha mu mwaka utaha w’imikino, harimo n’umunyezamu
w’Umunya-Congo Brazzaville Pavelh Ndzila, wahoze akinira APR FC. Ndzila, wari
waragizwe ibanga kugeza ku munota wa nyuma, yaje nk’igitangaza cy’abafana,
ashimangira ko iyi kipe yambara ubururu n’umweru iri gucukura amabuye y’agaciro
kugira ngo igere ku ntego zayo.
Mu mvugo y’intsinzi, ikipe yerekanye abakinnyi bashya
n’abasanzwe, inerekana nimero bazambara mu mwaka utaha. Muri bo harimo Sindi
Paul Jesus (25), Niyonzima Olivier “Sefu” (21), Rushema Chriss (27), Mugisha
Yves (1), Musore Price (23) na Serumogo Ally. Harimo kandi Drissa Kouyate (13),
Iradukunda Pascal (30), Aziz Bassane (18), Ntarindwa Aimable (3), Tambwe Gloire
(26), Adama Bagayogo (19), Ndikuriyo Patient (22), Assanah Innocent (9),
Harerimana Abdoulaziz “Rivaldo” (7), Rukundo Abdoul Rahman (17), Tony Kitoga
(24), Mohamed Chelly (8), Nshimiyimana Fabrice (28), Ganijuru Ishimwe Elia (16),
Nshimiyimana Emmanuel “Kabange” (5) na Ndayishimiye Richard (6). Urutonde
rurasozwa na Bayisenge Emery (15), Ishimwe Fiston (20), Chadrack Bing Bello
(14), Habimana Yves (11) na Bigirimana Abedi (10).
Ku ruhande rw’Abanya-Senegal Fall Ngagne na Yossou Diagne, n’ubwo bagifite amasezerano ya Rayon Sports, ntibagaragaye mu muhango bitewe n’uko bakiri mu biruhuko iwabo, bivugwa ko bagikemurana ibibazo n’ikipe yabo.
Ikipe izatozwa na Afhamia Lotfi nk’umutoza mukuru,
afatanyije n’abungirije Harouna Ferouz na Lotfi Azouz, mu gihe abanyezamu
bazatozwa na Ndayishimiye Eric “Bakame”. Ibi birori byaranzwe n’akanyamuneza,
urusaku rw’abafana n’ibiganiro bitanga icyizere, bigaragaza ko Rayon Sports
yinjiye mu mwaka mushya w’imikino ifite intego yo guhatanira ibikombe byose no
gukomeza kuba ikipe y’icyitegererezo mu Rwanda.
Post a Comment