Kuri uyu wambere tariki 21 mata 2025 mu masaha yamugitondo saa moya nigice ( 7:30) nibwo papa francis umutware witorero gatorike kwisi yitabye Imana ku myaka 88 yuma yigihe kinini urwaye akaba yamfiriye aho yaratuye muri Domus sanctae marthae i vatican.
Amwe mu mateka ya papa francis
papa francis amazinaye bwite jorge Mario Bergoglio yavukiye i Buenos Aires muri Argentine tariki ya 17 ukuboza 1936 . yari umukirisuti wa kiliziya gatolika w'umujesuite, akaba ari nawe wabaye papa wa mbere ukomoka muri A merika y'epfo ndetse n'umujesuite wu mupapa wambere mu mateka yakiriziya.
yatoranyijwe nka papa ku italiki ya 13 werurwe 2013 , asimbuye papa benedidito wa 16wari usize ubuyobozi ku bushake bwe. ubuyobozi bwe bumaze imyaka 12 akaba yarazanye umwuka mushya mu itorero gatolika binyuze mu guharanira impinduka ,uburenganzara bwa muntu, no gushira imbere abakene n'abatagira kivurira.
papa francis azibukwa nku muyobozi w'itorero waciye bugufi ,wakunze kwibanda ku baturage babakene yaharaniraga kurengera ibidukikije ,uburenganzira kwita ku bantu bose by'umwihariko abirabura ,abimukira ,n'abandi basuzugurwaga na bubuzwaga uburenganzira bwabo.yari anazwiho kugira umuka wo kunga ubumwe , aho yakunze gukorana n'abayobozi b'amadini atandukanye , arwanya ruswa ,akanamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryagaragara muri kiliziya no hanze yayo ndetse yaragwaga kwigisha ijambo ryimana aho yabaga ari hose.
Indwara n'urupfu bya papa francis
Mu mezi yashize papa francis yari aryaye bikomeye by'umwihariko umusonga ukabije (double pneumonia). nizindi ndwara zubuhumekero yari amaze igihe kinini mu bitaro bya Gemelli i roma ariko nyuma aza kwemererwa gusubira iwe . urupfu rwe rwamenyekanye ku mugaragaro saa 9:45 za mugitondo ryatangajwe na karidinari kevin farrell mu rwego rwa kiriziya gatorika vatikani.
ibyatangajwe na kiliziya vatikani bi jyanye no kumusezeraho
kiliziya vatikan yatangaje ko ibiriro byo kumusezeraho bizakorwa mu buryo bworoshye nk'uko yari yarabisabye. azashyingurwa mu rusengero rwa Santa Maria maggiore i Roma. nyuma y'urupfu rwe hatangiye igihe cya sede vacante, aho kiliziya igihe gutegura inama y'abakaridinali izatorwamo papa mushya hagati ya taliki 6 na 11 gicurasi 2025.
Isiyose mukababaro na gahinda
Abayobozi b'ibihugu n'amadini hirya no hino mwisi bagaragaje agahinga n'icyubahiro kiri papa francis . umwami Charles wa III yavuze ko "papa francis yari intangarugero mu kugaragaza urukundo amahoro n'ukuri ku bantu bose komisiyo y'uburayi n'andi madini mpuzamahanga na yo yunze mu ry'abandi mu gushimira umurage yasize . papa francis yasize inkuru yo kwicisha bugufi no guharanira amahoro nurukundo kwisi .
Post a Comment