U Rwanda rwakiriye inkura70 z'umweru (white rhinos ) zaturutse muri Afurika y'epfo zerekezwa muri Paliki y'igihugu ya Akagera mu rwego rwo gusubizaho amako y'inyamaswa ari kuzimira mu gihugu no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye k'unyamaswa n'ibidukikije.
Iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye n'imiryango irengera ibidukikije nka African Parks na &Beyond, gifatwa nk'intambwe ikomeye mu kongera ubukungu bwifashisha inyamaswa no kongera ubwoko bwazo muri pariki.
Nk'uko byatangajwe n'abashizwe pariki , izi nkura zashyizwe mui gice cyihariye cyagenewe kuzitaho no kuzifasha kwinjira mu buzima bwo muri pariki ya Akagera hagamijwe ko izi nzovu zigomba kwitambwaho zikiyongera mu buryo burambye.
Ubuyobozi bwa pariki y'akagera buvuga ko izi nzovu zizongera isurwa rya pariki ndetse zikazongera umubare wabasura u Rwanda bityo bikazagira ingaruka nziza ku bukungu bw'abaturage baturiye pariki ndetse n'igihugu muri rusange.
Inkura z'umweru zibarwa mu nyamaswa ziri mu kaga, bitewe nihinduka ryikirere na barushimusi . Rwanda rwatangajeko rugiye gufata ingamba zikomeye zo kuzibungabunga no kuzirinda .
Post a Comment