U Rwanda rwakiriye inkura z'umweru 70 mu gikorwa cyo kurengera ibinyabuzima

 


U Rwanda rwakiriye inkura70 z'umweru (white rhinos )  zaturutse muri Afurika y'epfo zerekezwa muri Paliki y'igihugu ya Akagera mu rwego rwo gusubizaho amako y'inyamaswa ari kuzimira mu gihugu no guteza imbere ubukerarugendo  bushingiye k'unyamaswa n'ibidukikije.

Iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye n'imiryango irengera ibidukikije nka African Parks na &Beyond, gifatwa nk'intambwe ikomeye  mu kongera ubukungu bwifashisha inyamaswa no kongera ubwoko bwazo muri pariki.

Nk'uko byatangajwe n'abashizwe pariki , izi nkura  zashyizwe mui gice  cyihariye  cyagenewe kuzitaho no kuzifasha kwinjira mu buzima bwo muri pariki ya Akagera  hagamijwe ko izi nzovu zigomba kwitambwaho zikiyongera mu buryo burambye.

Ubuyobozi bwa pariki y'akagera buvuga ko izi nzovu zizongera isurwa rya pariki ndetse zikazongera umubare wabasura  u Rwanda   bityo bikazagira ingaruka nziza ku  bukungu  bw'abaturage baturiye pariki ndetse n'igihugu muri rusange.

Inkura z'umweru zibarwa mu nyamaswa ziri mu kaga, bitewe nihinduka ryikirere na barushimusi . Rwanda rwatangajeko rugiye gufata ingamba zikomeye zo kuzibungabunga no kuzirinda .


tanga igitekerezo

Previous Post Next Post

Dukurikire kuri WhatsApp

Bona amakuru mashya kuri WhatsApp.

Dukurikire