Messi yatsinze igitego cy’igitangaza kuri coup-franc, atanga intsinzi ya mbere ya Inter Miami muri Club World Cup

 


Lionel Messi yongeye kwerekana ko agifite ubuhanga budasanzwe, ubwo yatsindaga igitego cyiza cyane kuri coup-franc mu mukino Inter Miami yatsinzemo FC Porto ibitego 2-1, mu irushanwa rya FIFA Club World Cup.

Messi, w’imyaka 37, yari ahagaze ahagana ku mfuruka y’urubuga rw’amahina (edge of the D), atanga umupira unyuze hejuru y’urukuta rw’abakinnyi ba Porto, ujya ku ruhande rw’umunyezamu Claudio Ramos  nta kintu yashoboye kuwumaraho.

Iki ni igitego cya 68 Messi atsinze kuri coup-franc mu mateka ye, akomeza kwiyongera mu rutonde rw’abatsinze byinshi mu buryo nk’ubu, aho asigaye inyuma ya Juninho Pernambucano (77) na Pelé (70).

Ubu buhanga Messi akomeje kugaragaza, bwatumye bamwe mu bahoze ari abakinnyi bakomeye b’umupira w’amaguru bagira ibyo batangaza.

Jose Fonte, wahoze ari myugariro w’ikipe y’igihugu ya Portugal, yagize ati:

“Messi yakozwe n’Imana koko. Ni umukinnyi w’igitangaza.”

Na ho Shay Given, wahoze ari umunyezamu wa Newcastle, nawe yemeje ko Messi ari urwego rurenze, agira ati:

“Kumureba ari mu kibuga ni nk’inzozi zibaye impamo. Ibi ni ibintu akora buri gihe, si iby’impanuka.”

“Iyo Messi ateye coup-franc, bisa nk’aho ari penaliti. Ni umuntu utekereza cyane, ni ‘maestro’ nyakuri… amagambo ntahagije yo kumusobanura.”

Messi yatsinze igitego cya kabiri, nyuma y’icya mbere cyatsinzwe na mugenzi we Telasco Segovia, bituma Inter Miami ibona intsinzi ya mbere mu mateka yayo muri iri rushanwa.

Ubu Inter Miami irasabwa gusa kunganya na Palmeiras yo muri Brazil mu mukino wa nyuma wo mu itsinda, kugira ngo zombi zibone itike yo kujya muri 1/8 cy’irangiza .

 

tanga igitekerezo

Previous Post Next Post

Dukurikire kuri WhatsApp

Bona amakuru mashya kuri WhatsApp.

Dukurikire