Ariel Wayz yasinye amasezerano na Universal Music Group

 


Umuhanzikazi w’Umunyarwandakazi Ariel Wayz yasinye amasezerano y’ubufatanye na Universal Music Group (UMG), imwe mu masosiyete akomeye ku Isi mu bijyanye n’umuziki, ikorana n’ibyamamare nka Drake, Taylor Swift na Billie Eilish.

Ishami rya UMG rikorera muri Afurika y’Iburasirazuba, rifite icyicaro i Nairobi muri Kenya, ni ryo ryatangaje ko ryamaze gusinyisha Ariel Wayz. Ubu bufatanye buzamufasha mu buyobozi bwa muzika ye (management), kwamamaza ibihangano bye no kubigeza ku rwego mpuzamahanga.

Ariel Wayz yatangiye umuziki mu 2020, aza kumenyekana cyane mu 2021 ubwo yasohoraga Away afatanyije na Juno Kizigenza. Kuri ubu afite imyaka 25, aherutse gushyira hanze album ye ya mbere Hear to Stay iri mu zikunzwe cyane. Azaririmba no muri MTN Iwacu Muzika Festival 2025.

Kwinjira muri Universal Music Group ni intambwe ikomeye ku rugendo rwe, ndetse ni ishema ku muziki nyarwanda, by’umwihariko ku bahanzi b’abagore bagenda barushaho gutera imbere ku rwego mpuzamahanga.


tanga igitekerezo

Previous Post Next Post

Dukurikire kuri WhatsApp

Bona amakuru mashya kuri WhatsApp.

Dukurikire