Umukinnyi w'umwongereza Trent Alexander- Amold myugariro ukomeye wakiniraga ikipe ya Liverpool nyuma yuko atangaje ko ashaka gukomereza umuga we mu ikipe ya Real Marid kuri uyu wa kane taliki 12 kamena 2025 yerekanywe ku mugaragaro nk'umukinnyi mushya wa Real madrid .
Uyu mukinnyi ikinira Liverpool yavuze ko ashaka gukomereza mwi ikipe ya Real Madrid ari inzozi ze kuva kera, yagize ati:
"ni inzozi zanjye zigeze ku ntego . niteguye gutanga byose kugira ngo dutsindire ibikombe byinshi . hala Madrid!"
Yasinye amasezerano y'imyaka 6, azambara nimero12, kandi azatangira gukina mu mikino ya FIFA club World cup i Miami ku wa 18 kamena.
Alexander-Amold abaye umwongereza wa karindwi ukiniye Real Madrid , asanze Bellingham ukina mu kibuga hagati.
Ni ibyishimo ku mukinnyi Amold kandi no kwikipe ya Real Madrid kuko Alexander-Amold ni myugariro mwiza kandi ukomeye kwisi.
Post a Comment