Umuraperi Bull Dogg, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu
njyana ya Hip Hop mu Rwanda, yongerewe ku rutonde rw’abahanzi bazitabira MTN
Iwacu Muzika Festival 2025. Yagiye kuri uru rutonde asimbuye Kevin Kade, wikuye
muri ibi bitaramo kubera ibikorwa by’umuziki agiye kwitabira muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika, aho azitabira gahunda ya Rwanda Convention USA 2025.
Ibi byatangajwe ku wa Kabiri, tariki 25 Kamena 2025,
n’isosiyete East African Promoters (EAP), isanzwe itegura iri serukiramuco
rikomeye riba buri mpeshyi, ubu rigiye kuba ku nshuro ya gatandatu.
Ni ubwa mbere Bull Dogg, wamamaye mu ndirimbo nka Cinema na
Kaza Roho, azitabira iri serukiramuco. Abafana be benshi ku mbuga nkoranyambaga
bari bamaze igihe basaba ko yajya ku rutonde rw’abaririmba muri iri
serukiramuco.
Bull Dogg yinjira mu bahanzi bazenguruka igihugu
Bull Dogg azifatanya n’abandi bahanzi batandukanye mu
bitaramo bizenguruka u Rwanda kuva ku wa 5 Nyakanga kugeza ku wa 16 Kanama
2025. Dore uko ingengabihe y’ibi bitaramo iteye:
Musanze : 5 Nyakanga
Gicumbi : 12 Nyakanga
Nyagatare :19 Nyakanga
Ngoma :26 Nyakanga
Huye : 2 Kanama
Rusizi : 9 Kanama
Rubavu :16 Kanama
Ibi bitaramo bigamije kwegeza umuziki nyarwanda ku banyarwanda bose aho batuye, no guha abahanzi amahirwe yo kwegera abafana babo.
Abo bazafatanya ku rubyiniro
Abahanzi bamaze kwemezwa kuzafatanya muri iri serukiramuco
ni aba:
King James -Umuririmbyi w’inararibonye mu njyana ya R&B
Riderman- Umuraperi w’imyaka myinshi mu muziki, watwaye
ibihembo bikomeye
Ariel Wayz -Umuhanzikazi w’ijwi rikomeye, uririmba Soul na
R&B
Juno Kizigenza - Umuhanzi w’urubyiruko umaze imyaka 5 mu
muziki
Nel Ngabo - Umwanditsi n’umuririmbyi w’indirimbo zifite
ubutumwa
Kivumbi King -Umuraperi mushya uzwiho guhuza Hip Hop n’injyana z’Afurika
Bull Dogg -Umuhanzi mushya winjiye kuri uru rutonde
Ndayishimiye Mark Bertrand, uzwi nka Bull Dogg, amaze imyaka irenga 15 muri Hip Hop nyarwanda. Yatangiye kwamamara mu mpera z’imyaka ya 2000, binyuze mu itsinda Tuff Gang. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Umunsi w’imperuka, Nk’umusaza, Pay Attention, n’izindi zifite insanganyamatsiko zireba ubuzima bw'abaturage, imiyoborere, uburere bw’urubyiruko, n’ibibazo byugarije sosiyete.
Afatwa nk’umwe mu baraperi bubashywe kandi bafite uruhare
rukomeye mu guhindura isura ya Hip Hop mu Rwanda, ayikura ku kuba injyana
y’urugomo, agashyira imbere ubutumwa bwubaka.
Kwinjizwa kwa Bull Dogg muri MTN Iwacu Muzika Festival 2025
ni igikorwa cyishimiwe cyane n’abakunzi ba Hip Hop. Ni amahirwe yihariye yo
kumubona ku rubyiniro mu turere atajyamo kenshi. Ibi bitaramo bizajya biba buri
wa Gatandatu, bikazabera ubuntu, bikazaba umwanya mwiza wo gusabana no
gususuruka mu gihe cy’impeshyi.
Post a Comment