Ikipe ya Arsenal iri mu biganiro byo kugura umukinnyi wo hagati Christian Nørgaard ukinira Brentford, mu gihe Thomas Partey ashobora kuva mu ikipe. Amakuru avuga ko Arsenal ishaka gusinyisha Nørgaard ku mafaranga agera kuri miliyoni 10 z’ama-pound, hakiyongeraho miliyoni 5 zishobora gutangwa bitewe n’imyitwarire y’umukinnyi.
Nørgaard w’imyaka 31, amaze imyaka itandatu akinira Brentford, akaba ari umwe mu bakinnyi bakomeye mu gukina umukino wo hagati ushingiye ku kurinda. Kuva yagera muri Premier League, ni we mukinnyi wakoze interceptions nyinshi kurusha abandi (201), akanaba uwa kabiri mu gukura imipira abanzi (recoveries) no kuba uwa gatatu mu gutsinda tackles.
Uyu mukinnyi w’igihugu cya Denmark ashobora gusimbura Thomas Partey, wagaragaye ko ashobora kuva muri Arsenal nyuma y’uko amasezerano ye arangiye, kandi impande zombi zitaragera ku bwumvikane.
Arsenal irateganya no gusinyisha Kepa Arrizabalaga wigeze gukinira Chelsea, hamwe na Martin Zubimendi wa Real Sociedad, nk’uko amakuru abitangaza.
Post a Comment