Abasirikare 12 B’UBurundi barohamye muri Tanganyika

 



Abasirikare 12 bo mu ngabo z'u Burundi, mu mpera z'icyumweru gishize barohamye mu kiyaga cya Tanganyika nyuma yo gukora impanuka y'ubwato. Ku wa Gatanu tariki ya 18 Mata ni bwo ubwato buto (Vedette Rapide) bw'lgisirikare cy'u Burundi kirwanira mu mazi bariya basirikare barimo bwakoze impanuka.

Amakuru aturuka mu gihugu cy'u Burundi avuga ko mu basirikare bari baburimo, harimo icyenda bakomerekeye mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho u Burundi busanzwe bufite ingabo. Ubwato barimo bwarohamye ubwo bwari bugeze hafi y'ikirwa cyitwa Ubwali giherereye mu kiyaga cya Tanganyika; ahasanzwe haba imwe muri bataillon y'Ingabo z'u Burundi.

Ni impanuka amakuru aturuka mu gisirikare cy'u Burundi yemeza ko yatewe n'umuhengeri ukomeye wari mu kiyaga cya Tanganyika.

tanga igitekerezo

Previous Post Next Post