Abakunzi b’umuziki mu Rwanda bagiye kongera kwishimira ibirori bikomeye by’imbonankubone, bizenguruka igihugu cyose.



 Bamwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda  bayiye kwitabira ibirori  bizengura igihu cyose bya MTN Iwacu Muzika Festival 2025, nyuma yo gutangaza bamwe mubahanzi bazitabira ubu hamaze kongerwamo King James umwe mu bahanzi b'ibyamamare mu Rwanda aka yiyongeye kuri  Riderman  nk'umuhanzi wa 7,ibi bitaramo ngaruakamwaka bitegurwa  kubufatanye bwa EAP Rwandana MTN Rwanda bagamije gususurutsa abakunzi b'umuziki nyarwanda mu ntara zose z'uRwanda.

King James yiyongeye ku rutonde rw’abahanzi bazararirimbana muri ibi bitaramo byitezweho byinshi yahise aba  umuhanzi wa kabiri mukuru nyuma ya Riderman umunyabigi mu njyana ya hip-hop mu Rwanda.

King james na Riderman biyongeye kubahanzi  batangajwe mbere harimo:

. Aeriel Wayz

. Juno KIzingenza

. Kivumbi King

. Nel Ngabo

. Kevin Kade

Hategerejwe andi makuru kubikijyanye nigihe nyirizina ibi bitaramo bizatangira naho bizatangirira ,ariko  abakunzi b’umuziki barimo gucika ururondogoro biteguye gutemberana n’abahanzi babo mu ntara zose.

Mu mwaka ushize wa 2024, MTN Iwacu Muzika Festival yanyuze mu mitima ya benshi ubwo hagiye haririmbamo ibyamamare nka Bruce Melodie, Bwiza, Bushali, Kenny Sol, Ruti Joel, Chris Eazy na Danny Nanone.

 Uyu mwaka, byitezwe ko igitaramo kizazamura izina rya muzika nyarwanda kurushaho, kandi kikaba umwanya mwiza wo guhura n'abafana aho bari hose..


tanga igitekerezo

Previous Post Next Post

Dukurikire kuri WhatsApp

Bona amakuru mashya kuri WhatsApp.

Dukurikire