Bamwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda bayiye kwitabira ibirori bizengura igihu cyose bya MTN Iwacu Muzika Festival 2025, nyuma yo gutangaza bamwe mubahanzi bazitabira ubu hamaze kongerwamo King James umwe mu bahanzi b'ibyamamare mu Rwanda aka yiyongeye kuri Riderman nk'umuhanzi wa 7,ibi bitaramo ngaruakamwaka bitegurwa kubufatanye bwa EAP Rwandana MTN Rwanda bagamije gususurutsa abakunzi b'umuziki nyarwanda mu ntara zose z'uRwanda.
King James yiyongeye ku rutonde rw’abahanzi bazararirimbana
muri ibi bitaramo byitezweho byinshi yahise aba
umuhanzi wa kabiri mukuru nyuma ya Riderman umunyabigi mu njyana ya
hip-hop mu Rwanda.
King james na Riderman biyongeye kubahanzi batangajwe mbere harimo:
. Aeriel Wayz
. Juno KIzingenza
. Kivumbi King
. Nel Ngabo
. Kevin Kade
Hategerejwe andi makuru kubikijyanye nigihe nyirizina ibi
bitaramo bizatangira naho bizatangirira ,ariko
abakunzi b’umuziki barimo gucika ururondogoro biteguye gutemberana
n’abahanzi babo mu ntara zose.
Mu mwaka ushize wa 2024, MTN Iwacu Muzika Festival yanyuze
mu mitima ya benshi ubwo hagiye haririmbamo ibyamamare nka Bruce Melodie,
Bwiza, Bushali, Kenny Sol, Ruti Joel, Chris Eazy na Danny Nanone.
Uyu mwaka, byitezwe
ko igitaramo kizazamura izina rya muzika nyarwanda kurushaho, kandi kikaba
umwanya mwiza wo guhura n'abafana aho bari hose..
Post a Comment