MUGITERO CY’UBURUSIYA DRONE YISHE ABANTU 9 MURI UKRAINE



Mugitondo cy'o kuri uyu wagatatu, Uburusiya bwagabye igitero  cya drone  ku modoka yari itwaye abakozi  mui mujyi  wa  Marchanets mujyepfo ya Ukraine  nk'uko by'atangajwe n'ubuyobozi  bwo muri ako gace abantu 9 bapfuye naho abandi benshi barakomereka.

Umuyobozi w'intara ya Dnipropetrovsk,Serhiy Lysak yavuze ko  abantu barenga 30 bakomerekeye muri icyo gitero kandi ko umubare w'abapfuye ushobora kwiyongera kuko hari abakomeretse cyane . ifoto  yoherejwe n'uyu muyobozi yerekanako bisi yangiritse bikomeye.



Ikigitero kije mu gihe ibihugu bikomeye  birimo Leta zunze Ubumwe za Amerika, ubwongereza ,ubufaransa , bitegura inama yo gushakira inzira yo guhagarika imirwano n'ubwicanyi bumaze imyaka isaga 3 burikubera muri Ukraine.

Uburusiya bwatangije intambara y'uburyo bwagutse muri Ukraine  ku atariki ya v24 Gashyantare 2022 intambara imaze gutwara ubuzima bwabantu benshi cyane kumpande zombi.

Mu rwego rwo gushaka agahenge Perezida Vladimir putin yari aherutse gutangaza agahenge  k'amasaha 30 ku munsi wa Pasika  Ukraine nayo yemera kuzagakurikiza  gusa siko byaje kugenda kuko ayo masezerano ataje gukurukizwa . ibi kandi bibaye nyuma yuko Peresida vladmir putin atangaje ko yiteguye kandi ashishikajwe no gushaka uburyo iyi ntambara yagarara binyuze mubwumvikane hagati y'ibihugu by'ombi.

Mu kwezi gushize Uburusiya bwatangaje urutonde rurerure  rw'ibyo  busaba kugira ngo hagerwe ku masezerano y'amahoro nyuma yuko Amerika na Ukraine bemeranyijwe ko baguye kugerageza  gushaka amahoro.

Abasesenguzi bakomey  bavuga ko ibiganiro biri gukorwa hagati ya Amerika Uburayi, Ukraine n'Uburusiya ari ingenzi cyane mu rugendo rwo gushaka  amahoro muri Ukraine no guhhosha iyi ntambara imaze igihe kinini .

tanga igitekerezo

Previous Post Next Post