Mu gitondo Minisitiri
w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, yagaragaye imbere y’itangazamakuru,
ariko ntiyabanje kuvugisha abaturage be mu rurimi rw’Igiheburayo nk’uko
bisanzwe. Yatangiye aganira mu Cyongereza, ashimira Perezida wa Leta Zunze
Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kubera igitero gikomeye cyagabwe ku bigo
bikomeye bya Iran bikekwaho gukorerwamo intwaro za kirimbuzi.
Mu magambo ye yuzuyemo ishimwe, Netanyahu yashimagije Trump
ku cyemezo yavuze ko "kizahindura amateka," ahamya ko Amerika
yamurikiye isi yose uko irwana ku mutekano. Uyu mugabo w’imyaka myinshi mu
buyobozi bwa Isiraheli, azwiho kutajya ashidikanya ku byago Iran iteye igihugu
cye.
Hashize imyaka irenga 15 asaba Amerika gufata icyemezo cyo
kugaba ibitero bya gisirikare kuri Iran, avuga ko ari bwo buryo bwonyine bwo
guhagarika porogaramu yayo ya nikleyeri.
Icyakora, inzego z’ubutasi za Amerika ntizari zemeranya
n’isuzuma rya Isiraheli ku rugero porogaramu ya Iran ya nikleyeri yari igezeho,
cyangwa niba koko Iran yari yafashe umwanzuro wo gukora intwaro za kirimbuzi.
Igitero Cyahinduye Icyerekezo
Ijoro ryakeye, indege z’intambara za Amerika, zirimo
izitwara ibisasu bya kirimbuzi (B2), zagabye ibitero bikomeye ku byicaro bya
Iran bya nikleyeri, birimo na Fordo, ikigo kiri mu misozi gifite uburinzi
bukomeye cyane. Uru ni urwego Isiraheli ubwayo itari ishoboye kugeraho, n’ubwo
yari imaze iminsi 10 iri mu ntambara ku giti cyayo.
Nubwo Iran ivuga ko yahakuye ibikoresho byayo kare, niba koko ibyo bigo bitagikora, Netanyahu ashobora kuvuga ko intego nyamukuru y’intambara ye igeze ku musozo.
Ariko, abasesenguzi bibaza niba ibi bizahagarika intambara burundu cyangwa niba ari intangiriro y’ikiragano gishya cyayo – kikaba gishobora kurushaho kuba kibi.
Iran Irateganya Iki?
Iran ihagaze ku ijambo ryayo: Ayatollah Ali Khamenei,
Umuyobozi Mukuru w’Igihugu, aherutse kuvuga ko "nta na rimwe Amerika
izinjira mu ntambara idahungabanyije ubuzima bwayo bikomeye." Kuri uyu wa
gatandatu, umutwe wa Houthi wunganira Iran, wari watangaje ko uzagaba ibitero
ku bwato bwa Amerika mu Nyanja Itukura.
Ibi bisobanuye ko ibigo bya gisirikare bya Amerika, abakozi
bayo n’abaturage bayo muri aka karere, ubu babaye intandaro y’ingaruka zishobora
guterwa n’uburakari bwa Iran.
Iran ishobora kwihimura ku buryo butica abantu benshi,
cyangwa ikoreshe imitwe yayo y’inyeshyamba ikorera hirya no hino mu karere, nka
Hezbollah cyangwa Houthi.
Amerika Iravuga Ko Itifuza Intambara Ndende
Ku ruhande rwa Amerika, Perezida Trump yatangaje ko atifuza
gukuraho ubutegetsi bwa Tehran, ahubwo ko igitero cyagabwe ari cyo kigomba kuba
gihagije. Icyakora, yongeye kwihanangiriza Iran ko naramuka yihimuye, igisubizo
cya Amerika kizaba kirenze cyane.
Ese Ni Iherezo Ry’intambara?
Ubu ibihugu byose byo mu Burasirazuba bwo Hagati biri mu
gucungira hafi uko Iran izabyitwaramo. Ese bizaba iherezo ry’iyi ntambara
yihuta, cyangwa ni intangiriro y’intambara ndende ishobora gukurura ibihugu byinshi?
Igihe kizabitubwira.
Post a Comment