Ikipe y’Igihugu ya Volleyball y’Abatarengeje Imyaka 21 yitegura kwitabira irushanwa rya GMT 2025



Ikipe y'igihugu ya volleyball y'Abatarengeje Imyaka 21( U- 21) izitabira irushanwa mpuzamahanga rya Genocide Memmoral Tournament (GMT) rizabera I kigali kuva taliki ya 20 kugeza kuya 22 kamena 2025 kuri petit stade i remera.

iri rushanwa ngarukamwaka riteganwa na federasiyo y'imikino  wa volleyball mu Rwanda  ku bufatanye  n'akomite ya olempike y'uRwanda, mu rwego  rwo kwibuka no guha icybahiro inzirakarengane zazize jonoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni inshuro ya  kabiri ikipe  y'igihugu ya U-21 izitabira iri rushanwa kuva mu mwaka 2013 nk'uko jean cloude byiringiro umunyamabanga mukuru wa FRVB abivuga, kwitabira Irushanwa  biri mu rwego rwo gutegura ikipe y'igihugu y'abato , mbere y'uko yitabira irushanwa ry'Afurika ry'ibihugu ( Africa nation championship) rizaba mu 2025-2026 .

Iri rushanwa ryaombaga kuba hagati ya taliki 6-8 kamena 2025 ,ariko ryimuriwe inyuma kubera kigali peace Marathon yabereye  i Remera bityo itariki yo kwiyandikisha cyangwa kwikura mu irushanwa yimuriwe ku wa 16 kamena  2025.

FRVB itangaza ko iri rushamwa rizafasjha abakinnyi b'u Rwanda  gukina imikino ikomeye  ku rwego mpuzamahanga, binafashakwiyubaka  no gukomeza kugira icyizere  cyo guserukira igihugu mu marushanwa akomeye.


tanga igitekerezo

Previous Post Next Post

Dukurikire kuri WhatsApp

Bona amakuru mashya kuri WhatsApp.

Dukurikire