Minisitiri w’ingabo wa Israel, Israel Katz, yavuze ko ubuyobozi bwa Iran "butagomba gukomeza kubaho" nyuma y’igitero cya misile cyibasiye ibitaro byo mu majyepfo ya Israel, gikomeretsa abantu barenga 240.
Mu ijambo rye, Minisitiri Katz yashyize mu majwi Ayatollah Ali Khamenei, umuyobozi w’ikirenga wa Iran, avuga ko ari we "ushinzwe igitero cyahitanye inzirakarengane" ndetse avuga ko yagereranywa na Hitler.
“Khamenei ni nk’umuyobozi mubi cyane wabayeho mu bihe byacu. Ubuyobozi bwe ntibukwiye gukomeza kubaho. Ingabo za Israel zahawe amabwiriza akwiye,” ni ko yabivuze.
Iri tangazo rikakaye ryatumye hatangira ubwoba bwo kwiyongera
kw’intambara hagati ya Israel na Iran, nyuma y’igihe kinini ayo bihugu byombi
bimaze birebana ay’ingwe binyuze mu mitwe yitwaje intwaro ya Iran ikorera muri
Syria, Liban, na Gaza.
Aho igitero cyagabwe
Igitero cyagabwe ku bitaro bya Soroka Medical Center i Beersheba cyasize abantu babarirwa muri za mirongo bakomeretse, harimo abarwayi, abaganga n’abakozi b’iyo nzu y’ubuvuzi
Israel ivuga ko icyo gitero cyaturutse ku mitwe ishyigikiwe na Iran, ivuga ko gifite ibimenyetso simusiga byemeza uruhare rwa Tehran mu itegurwa ryacyo
Iran yahakanye ko yigeze igira uruhare muri icyo gitero, ivuga ko amagambo ya Israel ari "ibihimbano bishingiye ku nyungu za politiki".
UN yasabye kwitonda
Umuryango w’Abibumbye (Loni) wasabye impande zombi kwitonda, unatangaza ko uri gukurikirana ibyabaye. Loni ivuga ko igitero cyibasiye ibitaro gishobora kugize isura y’icyaha cy’intambara mu mategeko mpuzamahanga.
Amateka y’amakimbirane
Israel na Iran bimaze igihe birebana nabi, cyane cyane kubera uruhare rwa Iran mu gushyigikira imitwe nka Hezbollah na Islamic Jihad, ifatwa nk’imitwe y’iterabwoba na Leta ya Israel.
Iran yo ivuga ko irengera inyungu z’abayisilamu bo mu karere
kandi ko igomba gusubiza igihe yatewe.
Post a Comment