Police HC yanditse amateka yegukana igikombe cya 10 cya shampiyona ya Handball 2024-2025

 


Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Police Handball Club yanditse amateka mashya mu mukino wa Handball mu Rwanda nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona y'umwaka wa 2024-2025, itsinze APR HC imikino itatu ku busa (3-0) muri kamarampaka (playoffs).

 

Ni igikombe cya 10 cya shampiyona Police HC yegukanye, icyaherukaga mu mwaka wa 2021, bityo ishimangira ubukaka bwayo nk’imwe mu makipe akomeye mu mateka y’uyu mukino mu Rwanda.

Uko umukino wa nyuma wagenze

Umukino wa gatatu wa kamarampaka wabereye kuri Petit Stade i Remera guhera saa kumi z’igicamunsi, ukaba wari umukino wa "do or die" kuri Police HC, aho gutsinda byayiheshaga igikombe, naho gutsindwa bikongerera amahirwe APR HC yo gukomeza umukino wa kane.

 

Nubwo Police HC yakinnye idafite abakinnyi bane bakomeye barimo:

.Nshimiyimana Alexis (umunyezamu)

.Umuhire Yves

.Rwamanywa Viateur

.Uwimana Jackson

bose bamaze gusinyira APR HC, ntibyabayibujije kugaragaza imbaraga, ubwitange n’ubuhanga buhanitse.

Abakinnyi nka Mbesutunguwe Samuel na Kubwimana bafashije Police HC kuyobora umukino kuva ugitangira kugeza urangira. Igice cya mbere cyarangiye Police HC iyoboye n'ibitego 18-13, bikomeza no mu gice cya kabiri cyarangiye itsinze bigaragaza ko bari biteguye neza.

Nubwo bamwe mu bakinnyi bayo b’ingenzi bari batakaje, Police HC yagaragaje ubujyanama bw’abatoza, ubwitange bw’abasigaye ndetse n’ukwiyemeza gukomeye kw’abakinnyi bose. Kwegukana iki gikombe byabaye igisubizo gikomeye ku bakemangaga ko bashobora guhatana nyuma yo gutakaza abakinnyi.

Police HC yahise inahesha abafana bayo ishema, ikanatanga ubutumwa bukomeye ko ari ikipe ifite ubunararibonye n’ubushobozi bwo guhangana no mu bihe bigoye.

 

tanga igitekerezo

Previous Post Next Post

Dukurikire kuri WhatsApp

Bona amakuru mashya kuri WhatsApp.

Dukurikire