Ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne na Al-Hilal yo muri Saudi Arabia zanganyije igitego 1-1 mu mukino wa Group H wabaye i Miami, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gutangiza irushanwa rya FIFA Club World Cup 2025.
Gonzalo Garcia ni we wafunguye amazamu ku ruhande rwa Real
Madrid, atsinda igitego cya mbere cy'umukino. Ariko nyuma y’iminota mike, Rúben
Neves yishyuriye Al-Hilal ku penaliti, bituma igice cya mbere kirangira amakipe
yombi anganya.
Mu minota ya nyuma y’umukino, Real Madrid yabonye amahirwe
yo gutsinda igitego cya kabiri ubwo yahawe penaliti, ariko Fede Valverde
ntiyayibyaza umusaruro kuko Yassine Bounou (umunyezamu wa Al-Hilal) yakoze
uburindankuba ayikuramo, ashyira abafana be mu byishimo.
Uyu mukino wari umwihariko ku mutoza mushya wa Real Madrid,
Xabi Alonso, wakinaga umukino we wa mbere ayoboye iyi kipe. Yahaye amahirwe
abakinnyi bashya barimo Trent Alexander-Arnold na Dean Huijsen bakina bwa mbere
muri Madrid.
Umukinnyi witezwe cyane, Kylian Mbappé, ntiyakinnye uyu
mukino kubera uburwayi.
Post a Comment