Muri raporo shya yasohowe n'ikigega Mpuzamahanga cy'a IMF kuri uyu wa kabiri taliki ya 22 mata 2025 hagaragajwe ko ubukungu bw'America buzahungabanya cyane n'ingaruka z'amatagisi yashyizweho na perezida Donald Trump . IMF yagabanyije igipimo cy'izamuka ry'ubukungu bw'isi muri rusange,ikigereranyo cy'izamuka ry'ubukungu bw' America igera kur 1.8 % muri 2025 .
Ingaruka z'amatagisi ya trump ku bukungu
IMF ivuga ko amatagisi mashya yashyizweho na trump yateje igihombo gikomeye ku bukungu bw'isi aho yateje igabanuka ry'ishoramari n'izamuka ry'ibiciro . ibi byatumye ibigio by'imari nimigabane bikaza ingamba zo gutanga inguzanyo, bikaba ibyago by'ihungabana ry'ubujungu .
Ingaruka k'ubihugu n'ubukungu bw'isi
Ubukungu bw'isi muri rusange bwitezweho kuzamuka ku gipimo cya 2.8% muri 2025,kikaba ari igipimo gito cyane ugereranyije n'imyaka ishize. Ibihugu bikiri munzira y'amajyambere nk'u Rwanda bishobora guhura n'ingaruka ikomeye kubere igabanuka ry'inkunga mpuzamahanga n'izamuka ry'ibiciro mpuzamahanga kw'isoko.
Icyifuzo cya IMF n'ibindi
IMF isaba ubufatanye mpuzamahanga mu gukemura amakimbirane y'ubucuruzi no gusubizaho imyenda y'ibihugu bikennye.Ibi bigamije kugabanya ingaruka z'amatagisi (imisoro) ya trump ku bukungu bw'isi no kubindi bihugu bikiri munzira y'amajyambere
Post a Comment