Tanzania yafashe icyemezo gikomeye cyo guhagarika ibicuruzwa byose by’ubuhinzi biva muri Afurika y’epfo na Malawi, nyuma y’uko ibi bihugu byombi bifashe ingamba zo kubangamira ibicuruzwa bya Tanzania.
Malawi yahagaritse ibicuruzwa birimo ifu, umuceri, tangawizi, imyumbati, n’indi myaka iva muri Tanzania, mu gihe Afurika y’epfo imaze imyaka ibuza imyumbati y’u Rwanda kwinjira ku isoko ryayo. Minisitiri w’Ubuhinzi wa Tanzania, Hussein Bashe, yavuze ko iki cyemezo kigamije kurengera ubucuruzi bw’igihugu. yagize ati:
''Tugomba kubahana mu bucuruzi. Nta Munyatanzania uzapfa kubera kubura pomme zo muri Afurika y’Epfo,” .
Ku mupaka wa Kasumulu, imodoka nyinshi zasubiye inyuma, abashoferi n’abacuruzi bagaragaje impungenge kuko batemerewe gutwara imbuto n’imboga, harimo imyumbati, ibirayi, n’inyanya.
Iki cyemezo kizagira ingaruka zikomeye ku bukungu bwa Malawi, kuko iki gihugu kidakora ku nyanja, bityo kikaba gikeneye gukoresha icyambu cya Dar es Salaam mu kohereza ibicuruzwa byacyo hanze. Gukoresha ibyambu bya Mozambique bishobora kuba bihenze cyane bito bikaba byabangamira ubucruzi bwabo.
Nubwo ibiganiro bya dipolomasi bikomeje, Tanzania ivuga ko itazemera ubusumbane ku masoko, kandi igomba kurengera inyungu z’abaturage bayo.
Post a Comment