Umuhanzi Christopher yatangaje ko mu gihe cyose amaze acecetse adashyira ahagaragara indirimbo ari uko ahugiye kuri Album y'akataraboneka ateganya gushyira ahagaragara. Yabitangarije ku mbuga nkoranyamabaga ku mugoroba wa tariki 23 Mata 2025, avuga ko yahisemo kuyitondera ku buryo abafana be bazayumva bagasobanukirwa icyamuhugije koko. yanditse ati "Mbega Alubumu, Nayihariye imyaka 9 yose ishize y'ubuzima bwanjye mpozaho umuhate n'ingufu byanjye byose."
Ni Album avuga ko na we imuteye amatsiko nubwo ari we ubwe uri kuyikoraho, ariko bikwiye kuko abakunzi b'ibibihangano bye bakwiye ibyiza.
Uyu muhanzi atangaje ibi, nyuma y'uko mu kwezi k'Ugushyingo 2024, yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho byavuzwe ko yari agiye muri gahunda ze bwite ndetse no kurangiza imwe mu mishinga y'indirimbo ziri kuri alubumu ye nshya yitegura gushyira ahagaragara.
Nubwo uyu muhanzi yatangaje ko amaze imyaka 9 akora kuri uyu mushinga wa Album ataratangaza izina yayihaye, ariko yatangiye kuyiteguza abakunzi be.
Post a Comment