Urubanza rwa Bishop Gafaranga rwaburanishirijwe mumuhezo.


Urubanza rwa Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga ukurikiranyweho icyaha cy'ihohotera rishingiye kugitsina rwashizwe mumuhezo n'urukiko rwibanze rwa Nyamata.         

Bishop Gafaranga wamamaye m'umuziki no kumbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye arashinzwa ihohoterwa rishingiye kugitsina aho yafatiwe icyemezo  cyafashwe kuri uyu wa kane, 22 Gicurasi 2025
ubwo hatangiraga kuburanishwa ku ifunga nifungurwa ry'agateganyo ryuyu mugabo.

Habayeho iburanisha riri mumuhezo aho basoye abari bitabiriye iburanishwa bose, hashingiwe kubusabe bw'uwakorewe icyaha. ibyemezo byingenzi ku ifunga nifungurwa bya Bishop Gafaranga ntibirafatirwa icyemezo biracyari mumaboko y'urukiko ndetse ntibiremezwa niba azafugwa cyangwa agafungurwa byagatenganyo.

Uwakorewe icyaha ashobora gusaba urubanza rwe rugashirwa mumuhezo(huis clos/confidintialite) ku impamvu zo kurinda umutekano,icyubahiro ndetse n'uburenganzira bwe.
ibi nanone bishobora gukorwa kungira ngo harindwe isura yuwakorewe icyaha cyane cyane mumanza zirebana n'ihohoterwa rishingiye kugitsina ndeste n'ihohoterwa rikorerwa abana.

Iyo uwahohotewe abisabye birakorwa murwego rwo kumurinda kugira isoni no kumva ahejwe muri rubanda ndeste bishirwa mumuhezo mu rwego rwo kutongera kumutera ihungabana ry'ibyamubayeho 

Bishop Gafaranga yatawe muri yombi ku wa 7 gicurasi 2025. afungiye kuri sitasiyo(station) ya RIB ya  Nyamata mu karere ka Bugesera.

tanga igitekerezo

Previous Post Next Post

Dukurikire kuri WhatsApp

Bona amakuru mashya kuri WhatsApp.

Dukurikire