pyramids fc yanditse amateka yegukana CAF champions league kunshuro yambere



 Ku cyumweru, tariki ya 1 Kamena 2025, mu Misiri habereye umukino wa nyuma wo kwishyura wa CAF Champions League, wahuje Pyramids FC yo mu Misiri na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo. Uyu mukino wakurikiwe n’abantu benshi ku mugabane wa Afurika kubera agaciro k’iri rushanwa.

Mu mukino ubanza, amakipe yombi yari yanganyije 1-1, bituma umukino wa nyuma uba uw’amateka i Cairo. Pyramids FC yinjiye mu kibuga ifite amahirwe yo kwegukana igikombe bitewe n’amategeko y’igitego cyo hanze.

Pyramids FC yatangiye umukino isatira izamu rya Mamelodi inshuro nyinshi mu minota ya mbere, nubwo byari bigoranye, ntibacitse intege. Ku munota wa 23, rutahizamu w’Umurundi, Fiston Mayele, yatsinze igitego cya mbere nyuma y’aho Mohamed Sharaf Eldin ahinduye umupira imbere y’izamu, Teboho Mokoena ntiyabashije kuwukuraho neza. Mayele yahise awufata atera ishoti rikomeye, amajwi y’abafana ba Pyramids yiruka mu gihugu hose.

Iki gitego cyashimangiye icyizere cy’abanya-Misiri, igice cya mbere kirangira Pyramids FC iyoboye 1-0.

Mu gice cya kabiri, abakinnyi ba Pyramids FC bakomeje kwihagararaho, bagaragaza ko bashaka kwegukana igikombe batigeze batwara mbere. Ku munota wa 56, umukinnyi Walid El Karti yateye coup franc nziza, maze Ahmed Samy ayitsinda n’umutwe, atsindira ikipe ye igitego cya kabiri cyemejwe na VAR.

Mamelodi Sundowns ntabwo yacitse intege. Ku munota wa 75, Iqraam Raynes yaboneye ikipe ye igitego cy’impozamarira nyuma y’uburangare bwa ba myugariro ba Pyramids FC.

Guhera ubwo, abakinnyi ba Sundowns basatiriye cyane mu minota ya nyuma, bashaka igitego cyabageza ku ntego, ariko umunyezamu Ahmed Naser Elshenawi aba nk’urutare, akingira ikipe ye imipira ikomeye.

Umukino warangiye ari ibitego 2-1 ku mukino wo kwishyura, ariko muri rusange Pyramids FC itsinda 3-2 mu mikino yombi, ihita yegukana igikombe cya CAF Champions League ku nshuro ya mbere mu mateka yayo.

Iyi ni amateka akomeye yanditswe n’iyi kipe itari yarigeze igera ku rwego rwo hejuru muri Afurika. Pyramids FC ibaye ikipe ya kane yo mu Misiri yegukanye iri rushanwa rikomeye nyuma ya Al Ahly, Zamalek, na Ismaily.

Ku banyarwanda, Pyramids FC si nshya mu matwi. Yamenyekanye cyane mu Rwanda ubwo yasezereraga APR FC mu mikino nyafurika mu myaka ibiri ishize, ikaba yarasize ikimenyetso ku bakunzi b’umupira w’amaguru mu gihugu.

iyi tsinzi nikimenyetso cyuko pyramids fc iri munzira zo kuba imwe mu makipe akomeye ku mugabane wa  Africa.

tanga igitekerezo

Previous Post Next Post

Dukurikire kuri WhatsApp

Bona amakuru mashya kuri WhatsApp.

Dukurikire