Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere
Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), cyatashye
laboratwari nshya igezweho izajya ipima ubuziranenge bw’ibyo u Rwanda rwohereza
ku masoko mpuzamahanga.
Iyi laboratwari iherereye ku cyicaro cya NAEB i Gikondo,
yuzuye itwaye miliyoni 3.4 z’Amayero, angana na miliyari 5.6 Frw. Yubatswe ku
bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, igamije kongera ubushobozi bwo
gupima, kurinda ubuziranenge no gushyigikira abohereza ibikomoka ku buhinzi
hanze y’igihugu.
Ifite ubushobozi bwo gupima ibintu birenga 200 birimo
ubutaka, ibinyabutabire bishobora kwangiza ubuzima, ibisigazwa by’imiti
ikoreshwa mu buhinzi ndetse n’ibiribwa n’ibinyobwa.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro, yavuze ko iyi laboratwari izafasha kwirinda igihombo giterwa n’ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bijyanwa hanze bikangirika cyangwa bigatwikwa.“Igihe ibicuruzwa byoherejwe hanze bitujuje ibisabwa, birangizwa, bikaba igihombo ku muntu ku giti cye no ku gihugu,” yasobanuye.
Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, yavuze ko iyi
laboratwari izajya inatanga ibyemezo mpuzamahanga by’ubuziranenge no gukemura
ibibazo by’igihe abohereza ibicuruzwa bahuraga na byo.
Mu mwaka wa 2023/2024, u Rwanda rwinjije miliyoni 839.2$ mu kohereza ibikomoka ku buhinzi mu mahanga. NAEB ivuga ko iyi laboratwari izafasha kongera uwo musaruro, guteza imbere ubucuruzi no kuzamura isura y’igihugu ku isoko mpuzamahanga.
Post a Comment