U Rwanda rwafunguye laboratwari igezweho izagenzura ubuziranenge bw’ibyo rwohereza hanze

 Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), cyatashye laboratwari nshya igezweho izajya ipima ubuziranenge bw’ibyo u Rwanda rwohereza ku masoko mpuzamahanga.


Iyi laboratwari iherereye ku cyicaro cya NAEB i Gikondo, yuzuye itwaye miliyoni 3.4 z’Amayero, angana na miliyari 5.6 Frw. Yubatswe ku bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, igamije kongera ubushobozi bwo gupima, kurinda ubuziranenge no gushyigikira abohereza ibikomoka ku buhinzi hanze y’igihugu.

Ifite ubushobozi bwo gupima ibintu birenga 200 birimo ubutaka, ibinyabutabire bishobora kwangiza ubuzima, ibisigazwa by’imiti ikoreshwa mu buhinzi ndetse n’ibiribwa n’ibinyobwa.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro, yavuze ko iyi laboratwari izafasha kwirinda igihombo giterwa n’ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bijyanwa hanze bikangirika cyangwa bigatwikwa.“Igihe ibicuruzwa byoherejwe hanze bitujuje ibisabwa, birangizwa, bikaba igihombo ku muntu ku giti cye no ku gihugu,” yasobanuye.

Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, yavuze ko iyi laboratwari izajya inatanga ibyemezo mpuzamahanga by’ubuziranenge no gukemura ibibazo by’igihe abohereza ibicuruzwa bahuraga na byo.

Mu mwaka wa 2023/2024, u Rwanda rwinjije miliyoni 839.2$ mu kohereza ibikomoka ku buhinzi mu mahanga. NAEB ivuga ko iyi laboratwari izafasha kongera uwo musaruro, guteza imbere ubucuruzi no kuzamura isura y’igihugu ku isoko mpuzamahanga.


 


tanga igitekerezo

Previous Post Next Post

Dukurikire kuri WhatsApp

Bona amakuru mashya kuri WhatsApp.

Dukurikire