UK Ihagaritse Ingendo Zose Muri Israel Bitewe n’Intambara Iri Hagati ya Iran na Israel

 


Leta y’u Bwongereza yatangaje ko yahagaritse ingendo zose zijya muri Israel, ndetse isaba abaturage bayo kwirinda gusura icyo gihugu bitewe n’intambara ikomeje gukara hagati ya Iran na Israel.

Ishami ry’Ububanyi n’Amahanga n’Iterambere ry’u Bwongereza (FCDO) ryatangaje ko ibyago by’ibitero muri Israel biri hejuru cyane, bityo abongereza basabwa kudakandagira muri icyo gihugu kugeza igihe umutekano uzaba wagarutse.

Nk’uko byatangajwe, umwuka mubi hagati ya Iran na Israel umaze gufata indi ntera, aho ibihugu byombi bimaze iminsi bigabana ibitero bikomeye harimo indege zitagira abapilote, ibisasu bya misile ndetse n’ibitero ku nganda n’ibibuga by’indege.

Amwe mu mijyi yagarutsweho nk’ashobora kugabwaho ibitero igihe icyo ari cyo cyose harimo Tel Aviv, Haifa na Jerusalem. Abaturage b’u Bwongereza bari muri Israel basabwe gukomeza kuba maso no gukurikirana amakuru atangwa n’ambasade y’Ubwongereza.

FCDO yatangaje ko hari gutegurwa uburyo bwo gufasha abaturage bayo kuva muri Israel hakoreshejwe ingendo zihutirwa, by’umwihariko ku bana, abagore batwite n’abasheshe akanguhe.

Iki cyemezo cy’u Bwongereza cyateje impaka nyinshi ku rwego mpuzamahanga kuko kiri kugira ingaruka ku bantu ibihumbi bisanzwe basura Israel buri mwaka. Hari impungenge ko ibindi bihugu bikomeye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, n’u Bufaransa bishobora gukurikira bigahagarika ingendo z’abaturage babyo muri Israel.

Hari kandi impungenge ko iyi ntambara ishobora gukwira no mu bindi bice byo mu Burasirazuba bwo hagati, igatera ihungabana ku mutekano n’ubukungu bw’akarere ndetse n’isi yose muri rusange.

 

tanga igitekerezo

Previous Post Next Post

Dukurikire kuri WhatsApp

Bona amakuru mashya kuri WhatsApp.

Dukurikire