Pep Guardiola Atangaje Ikintu Gikomeye Kumukino Afitanya na Aston Vlla



Manchester city igiye guhura na Aston Villa mu mikino ya primier leugue  ugaragara nk'uwingeze m'ugushaka Itike y'imikino ya UEFA Champions league y'umwaka utaha. umutoza Pep Guardiola yatangaje ko uyu mukino ufatwa nkuwanyuma kwikipe ya  Manchester city izakira  Aston Villa  kuri etihad stadium . Manchester city iri kumwanya wa kana na manota 58, ikurikiwe na Aston Villa  ifite  57 ikintu gishyira aya makipe kugitutu cyane  nuko shampiyona  ibura imikino mike ngo irangire.

Guardiola yagize atia: " uyu ni umukino w'ingenzi cyane . Dukeneye abafana bacu ngo badushyigikire, ngo batange ingufu zose bafite kuko turimo kurwana intambara ikomeye"

yashimye cyane imikinire ya Aston Villa , anavuga ko ari ikipe ikomeye cyane ifite  abakinnyi bafite umuvuduko , imbaraga, n'ubushobozi bwo guhangana ku rwego  rwo hejuru , by'umwihariko  nyuma  yo gutsinda Paris Saint-Germain  muri 1/4 cya Champions league

Imyiteguro y'amakipe n'abakinnyi Bashya

Guardiola yanashimiye umukinnyi  muto nico o Reilly w'imyaka 20 , wakinnye neza  mu  mukino wa Everton , aho yatsinze igitego . yavuze ko uyu musore afite impano ikomeye ariko akeneye gukura  no kwitoza kugirango arusheho gutanga umusaruro.

kubijyanye no kugura abakinnyi , Guardiola yavuze ko nta gahunda  bafite yo kongera kugura abandi kuko mu kwezi kwa Mutarama bamaze kugura abakinnyi babiri bugarira yongeraho ko jeremy doku azabona amahirwe menshi  yo gukina mu mikino iri imbere. 
Mu  bindi yaragutseho  yavuze ko manchester city yicuza kuba  yararekuye Morgan Rogers, ubu ari gukinira  Aston Villa aho amaze  gutsinda ibitego 14 no gutanga imipira 13 yavuyemo ibitego  muri uyu mwaka w'imikino

 Igihe cy'umukino

Umukino utegerejwe na benshi uzaba ku wa gatatu  taliki ya 23 mata 2025 kuri Etihad stadium 9PM n'umukino ushobora  kugena ikipe azabona itike ya champions league , bityo ukaba ari uwingenzi ku makipe yombi  manchestetr city na  Aston Villa





tanga igitekerezo

Previous Post Next Post