Umuhanzi Juma Jux wo muri Tanzania n’umukinnyi wa filime w’Umunya-Nigeria Priscilla Ajoke Ojo; bakoze ubukwe bw’agatangaza mu mpera z’icyumweru gishize bwavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse bwitabirwa n’ibyamamare bitandukanye muri Afurika.
Ni ubukwe bwabereye muri Nigeria mu ijoro rya tariki 17 Mata 2025.
Ubu bukwe bwitabiriwe n’abahanzi bakomeye muri Tanzania barimo Diamond Platnumz na Nandy, andi amazina akomeye muri Nigeria arimo Teminikan, Frances Theodore, Osas Ighodaro, Akin Faminu, Mercy Aigbe n’abandi batandukanye.
Bwaje bukurikira imihango ya mbere y’ubukwe bwabo yabereye muri Tanzania muri Gashyantare 2025, mu gihe gusezerana mu idini ya Islam mu muhango uzwi nka ‘Nikkah’, gusaba mo gukwa, byabereye muri Nigeria, ndetse ni ho habereye gusezerana imbere y’amategeko.
Nyuma yo gusezerana mu muco w’Abayisilamu, uyu mukobwa yahawe izina rya Hadiza Mkambala. Priscillah ni umugore w’imyaka 24 y’amavuko, akaba ari imfura y’umukinnyi wa filime w’icyamamare muri Nigeria, Iyabo Ojo.
Urukundo rwa Priscilla na Juma Jux rwatangiriye i Kigali mu Rwanda ubwo yari mu rugendo rw’akazi. Jux mu 2024 ni bwo yerekanye uyu mukobwa nyuma yaho atandukanye na Karen Bujulu bahoze bakundana.
Aba bombi batandukanye ku mpamvu zitamenyekanye. Inkuru yo gutandukana kwabo yahamijwe n’uko muri Mata 2024, Juma yagaragaye asomana n’Umunyamideli Huddah Monroe mbere yo gukundana Priscilla.
Jux yakundanye n’abandi bakobwa barimo Vanessa Mdee batandukanye uyu mugore agashakana na Rotimi, banamaze kubyarana abana babiri barimo umukobwa witwa Imani wavutse mu 2023 n’umuhungu witwa Seven wo muri Nzeri 2021.
Post a Comment